Citation
20.1 Version en français
DISCOURS DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA
LORS DU MEETING DU MRND TENU A RUHENGERI
LE 15 NOVEMBRE 1992
KV00-0392E : 007 min 44 sec – 17 min 44 sec)
Je pense qu’il ne reste qu’à exprimer des remerciements et à dire au revoir. Je prends la parole
pour vous remercier tous d’avoir pris part à ces festivités (inaudible). Avant on me disait que les
meetings du MRND sont comme des festivités et on me demandait d’y participer (applaudissements,
coups de sifflets et battements de tambour). Aujourd’hui, j’en ai été témoin moi-même. Cependant, je
n’ai pas encore commencé à participer au meeting. Aujourd’hui, j’ai participé à ce meeting car je n’ai
pas voulu passer sans vous saluer.
Cela est normal (applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour) car vous savez
que j’habite ici à côté. Les enfants voulaient saluer leur grand-mère et à mon arrivée ici, j’y ai trouvé
un rassemblement de gens (.inaudible). Comme il est d’usage dans la culture rwandaise, lorsqu’on
passe près d’une habitation et qu’on y trouve des gens, ils sont souvent en train de boire de la bière.
Alors on ne peut pas passer...(inaudible) (applaudissements, coups de sifflets et battements de
tambour).
Lorsque je suis entré, je me suis rendu compte d’une chose : j’ai enfin compris pourquoi ces
gens-là ont peur des élections (applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour). Ils
prétendent qu’ils ont gagné mais ils ne veulent pas les élections (applaudissements, coups de sifflet et
battements de tambour). Ecoutez-moi cela ! J’ai maintenant compris pourquoi ils ne veulent pas les
élections.
Je voudrais donc vous exprimer mes remerciements. Je voudrais tout d’abord remercier les
responsables du parti ici à Ruhengeri. Je remercie le docteur Bizimungu qui représente le parti ici à
Ruhengeri. Je remercie ses collaborateurs au sein du Bureau politique, au sein du Bureau régional et
au sein du comité préfectoral. Je vous remercie tous qui soutenez le parti MRND, parti de la paix, de
l’unité, parti qui soutient le développement (applaudissements, coups de sifflets et battements de
tambour)
Je demande aux responsables de notre parti dans toutes les préfectures de s’approcher des
membres des comités des cellules, de tous nos partisans à l’échelle de base et des agriculteurs-éleveurs
afin de s’entretenir avec eux. J’ai l’habitude de dire que un arbre n’est pas uniquement fait de
branches. Il a plutôt, comme élément de base, les racines fermes qui le nourrissent (applaudissements,
coups de sifflets et battements de tambour).
Les agriculteurs-éleveurs constituent les racines de notre parti. Approchez-les pour vous
entretenir avec eux afin de connaître leurs idées et leurs problèmes. Approchez-vous d’eux dans la joie
et dans le malheur, ainsi notre parti se raffermira davantage. J’en appelle donc aux responsables à tous
les échelons de s’approcher des agriculteurs-éleveurs et de collaborer avec eux. Les agriculteurséleveurs constituent la base de notre parti. Ce sont eux qui sont nos militants.
Chers militants du MRD, je voudrais également vous demander de soutenir la sécurité. Je
demande à tous les Rwandais de soutenir la sécurité. Actuellement, les Rwandais sont tous préoccupés
par la sécurité. Je demande que le MRND, qui soutient la paix, montre réellement qu’il soutient la
sécurité. Cependant, je demande également à ceux qui sont chargés de rechercher les malfaiteurs de ne
pas se cacher derrière les rumeurs selon lesquelles l’insécurité est causée par les Interahamwe, le
MRND et toutes les autres personnes à qui on veut attribuer injustement cette responsabilité. Ils
doivent rechercher ces malfaiteurs. Les OPJ et les substituts relèvent des départements qui leur sont
confiés. Comme on l’a dit, ce sont eux qui sont chargés des services de renseignements. Ils doivent
2
donc rechercher ces malfaiteurs. Ont-ils réellement trouvé que les Interahamwe sont à l’origine des
troubles qui se produisent à Gitarama ? (applaudissements, coups de sifflets et battements de
tambour). Ont-il mené des enquêtes au Bugesera où les gens ont été emprisonnés et relâchés par la
suite ? On dit que les enquêtes ont eu lieu mais je n’ai pas vu leurs résultats ! Ils doivent publier les
résultats de ces enquêtes (applaudissements, coups de sifflet et battements tambour) A-t-on trouvé des
Interahamwe parmi les gens qui sont en détention à Kibuye ? Les responsables continuent cependant à
dire que leurs enquêtes se poursuivent. Ils doivent publier les résultats de ces enquêtes.
S’ils ne les rendent pas publiques, c’est qu’ils veulent brouiller les pistes car ils ont constaté
qu’il y a des gens qu’ils veulent couvrir (applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
Ils agissent à la manière d’un voleur de vache. On raconte qu’une nuit, les voleurs de vaches sont allés
voler et ont heurté les bois servant à barricader l’entrée de l’enclos. Alors le propriétaire des vaches
s’est levé du lit, les a chassés et les voisins sont venus à son secours pour les poursuivre. Constatant
qu’on allait les attraper, ces voleurs qui se trouvaient sur une colline ont pris une grosse pierre et l’ont
roulée vers un champ de sorgho. Ils ont alors poussé un cri d’alarme en disant : « les voilà, les voilà,
poursuivez-les ». Les gens venus au secours ont poursuivi la grosse pierre alors que les voleurs, cachés
derrière un bananier, étaient restés au sommet de la colline. Voilà donc où ils veulent nous entraîner.
Ils doivent publier les résultats de ces enquêtes pour que nous puissions connaître les malfaiteurs. Cela
va nous permettre de connaître ceux qui commettent des meurtres à Nyabikenke, ceux qui ont détruit
des maisons dans Kibuye et ceux qui ont posé des mines dans Cyangugu. Pourquoi le cachent-ils alors
que, lorsqu’ils ont été attrapés, ces malfaiteurs ont eux-mêmes avoué ? Ils ont même dévoilé d’où ils
proviennent et à quels partis politiques ils appartiennent. (Applaudissements, coups de sifflet et
battements de tambour)
…… pour que nous puissions aider ces enfants, surtout les orphelins, qui se trouvent dans ces
camps de réfugiés, ces camps des personnes déplacées de leurs biens. Je suis convaincu que si chaque
Rwandais, qui a les moyens, prenait en charge un enfant jusqu’à la fin de la guerre, ces enfants ne
seraient plus mouillés par la pluie. Comme, vous le constatez, nous sommes dans la saison de pluie et
ils ne devraient pas rester dehors sous la pluie.
Je demande à la population de Ruhengeri et à chaque Rwandais, dans toutes les préfectures, de
prendre en charge un enfant. Je demande à ceux qui ont les moyens de prendre en charge un enfant
jusqu’à la fin de la guerre. J’ai dernièrement écouté une émission dans laquelle on disait que dans ces
camps, l’école primaire que fréquentent ces enfants n’est pas équipée de bancs. Ils n’ont pas non plus
de cahiers. Cela est triste et nous devons continuer à les aider.
Je demande personnellement aux préfets de Ruhengeri et de Byumba de dénombrer les enfants
qui sont à l’école primaire dans ces camps. Je m’engage personnellement à leur trouver des cahiers
(applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
Je voulais donc vous remercier et vous dire au revoir. Je n’ai pas voulu poursuivre ma route
sans vous saluer sinon, je n’ai pas encore personnellement commencé à participer aux meetings
(applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour). En ce qui me concerne, lorsque je
déciderai de participer aux meetings, j’enverrai un message aux Interahamwe, et nous allons descendre
(applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour). Par conséquent, je demande au
Secrétaire national, à notre Secrétaire national de négocier avec les commerçants pour que nous
puissions chercher des tissus pour l’uniforme des Interahamwe (applaudissements, coups de sifflet et
battements de tambour). En effet, lorsque les Interahamwe portent leur uniforme, ils sont bien habillés
(applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour). Ils sont bien habillés et on remarque
que…. On doit alors chercher ces tissus. On m’a dit que ce tissu coûterait cher mais, à mon avis, il ne
serait pas plus cher que les autres habits que nous achetons. On doit donc chercher des tissus pour les
Interahamwe pour qu’ils soient bien habillés (applaudissements, coups de sifflet et battements de
tambour).
Je voulais donc vous remercier tous de votre accueil et de l’organisation de ces cérémonies
auxquelles nous avons assisté. Je vous remercie pour tous les discours qui ont été prononcés. Je
remercie les responsables du parti MRND ici dans Ruhengeri, les partisans du MRND dans cette
région. Soyez courageux ! L’essentiel est de gagner les élections et nous allons les gagner car vous
tenez bon ici et là dans les préfectures (applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
Au moment opportun, je vous enverrai un message. Je demanderai aux Interahamwe de
m’accompagner. On m’a dit que lors de ma campagne, je me ferai accompagner de mes militaires pour
3
qu’ils fassent ma campagne. Y-a-t-il un problème s’ils le font ? (applaudissements, coups de sifflets et
battements de tambour). Cependant, je sais que ce sont surtout les Interahamwe qui feront ma
campagne car je suis avec eux. Je vous souhaite longue vie. (Applaudissements, coups de sifflets et
battements de tambour)
(KV00-0392F: 17 min 17 sec – 23 min 48 sec)
…..un champ de sorgho. Ils ont alors poussé un cri d’alarme en disant : « les voilà, les voilà,
poursuivez-les » (applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour). Les gens venus au
secours ont poursuivi la grosse pierre alors que les voleurs, cachés derrière un bananier, étaient restés
au sommet de la colline. Voilà donc où ils veulent nous entraîner. Ils doivent publier les résultats de
ces enquêtes pour que nous puissions connaître les malfaiteurs. Cela va nous permettre de connaître
ceux qui commettent des meurtres à Nyabikenke, ceux qui ont détruit des maisons dans Kibuye et
ceux qui ont posé des mines dans Cyangugu. Pourquoi le cachent-ils alors que lorsqu’ils ont été
attrapés, ces malfaiteurs ont eux-mêmes avoué ? Ils ont même dévoilé d’où ils proviennent et à quels
partis politiques ils appartiennent. (applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour)1 Nous
devons soutenir la sécurité. Pour que la paix revienne au Rwanda, il faut que les agents chargés des
enquêtes fassent leur travail ; il faut que ceux qui sont chargés de punir sévissent. Les tribunaux
doivent aussi fonctionner.
Les représentants des personnes déplacées nous ont parlé de la peine qu’éprouvent les
personnes déplacées de leurs biens. Je leur ai personnellement rendu visite.
Nous voulons vraiment que la paix revienne au Rwanda. Pour cette raison, nous soutenons ces négociations qui se tiennent à Arusha. On dit souvent que le MRND ne soutient pas les négociations mais comment peut-il prouver qu’il les soutient ? Au nom du MRND, je voudrais dire que le MRND soutient les négociations.
Je soutiens personnellement les négociations (applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour) pour qu’elles nous apportent une paix véritable. Mais la paix ne se confond pas avec les papiers. La paix se trouve au fond du coeur. Il y aura la paix si les Rwandais comprennent que leur représentant à Arusha parle réellement en leur nom, qu’il n’a pas parlé au nom d’un parti quelconque, qu’il a dit ce qui a été convenu au Gouvernement. Voilà ce que nous lui demandons. Qu’il ne raconte pas des histoires ; il ne doit pas nous amener des papiers et prétendre ainsi qu’il a amené la paix. La paix s’acquiert-elle par des papiers ? (applaudissements, coups de sifflets et battements de tambour).
Nous demandons à ceux qui vont à Arusha de représenter les Rwandais et de dire ce qui a été convenu au Gouvernement, au conseil des ministres.
Quant aux déplacés de guerre, je demande aux Rwandais de continuer à les aider et à les soutenir.
Cette idée émane du MRND et je vous demande de la soutenir et de la mettre en œuvre.
…pour que nous puissions aider ces enfants, surtout les orphelins, qui se trouvent dans ces
camps des réfugiés, ces camps des personnes déplacées de leurs biens. Je suis convaincu que si chaque
Rwandais, qui a les moyens, prenait en charge un enfant jusqu’à la fin de la guerre, ces enfants ne
seraient plus mouillés par la pluie. Comme, vous le constatez, nous sommes dans la saison de pluie et
ils ne peuvent pas rester dehors sous la pluie.
Je demande à la population de Ruhengeri et à chaque Rwandais, dans toutes les préfectures de
chercher un enfant à aider. Je demande à ceux qui ont les moyens de prendre en charge un enfant
jusqu’à la fin de la guerre. Avant-hier, j’ai écouté une émission dans laquelle on disait que dans ces
camps, les enfants qui font l’école primaire n’ont pas de bancs pour s’asseoir. Ils n’ont pas non plus
de cahiers. Cela est triste et nous devons continuer à les aider.
Je demande personnellement au préfet de Ruhengeri, de Byumba de dénombrer les enfants qui
sont à l’école primaire dans ces camps. Je m’engage personnellement à leur trouver des cahiers
(applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
Je voulais donc vous remercier et vous dire au revoir. Je n’ai pas voulu poursuivre ma route
sans vous saluer sinon, je n’ai pas encore personnellement commencé les meetings (applaudissements,
coups de sifflets et battements de tambour). Lorsqu’ils vont commencer, j’enverrai un message aux
Interahamwe, et nous allons descendre (applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
1
Le texte en gras se trouve aussi sur la vidéo KV00-392E
4
Par conséquent, je demande au Secrétaire national, à notre Secrétaire exécutif de négocier avec les
commerçants pour que nous puissions chercher des tissus pour l’uniforme des Interahamwe
(applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour). En effet, lorsque les Interahamwe
portent leur uniforme, ils sont bien habillés (applaudissements, coups de sifflets et battements de
tambour). Ils sont bien habillés et on remarque que…. On doit alors chercher ces tissus. On m’a dit
que ce tissu coûterait cher mais, à mon avis, il ne serait pas plus cher que les autres habits que nous
achetons. On doit donc chercher des tissus des Interahamwe pour qu’on les voit bien habillés
(applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
Je voulais donc vous remercier tous de votre accueil, de comment vous avez préparé toutes les
festivités auxquelles nous avons assisté. Je vous remercie pour tous les discours qui ont été prononcés.
Je remercie les responsables du parti MRND ici dans Ruhengeri, les partisans du MRND dans cette
région. Soyez courageux ! L’essentiel est de gagner les élections et nous allons les gagner car vous
tenez bon ici et là dans les préfectures (applaudissements, coups de sifflet et battements de tambour).
Au moment opportun, je vous enverrai un message. Je demanderai aux Interahamwe de
m’accompagner. On m’a dit que lors de ma campagne je me ferai accompagner de mes militaires pour
qu’ils fassent ma campagne. Y-a-t-il un problème s’ils le font ? (applaudissements, coups de sifflets et
battements de tambour). Cependant, je sais que ce sont surtout les Interahamwe qui feront ma
campagne car je suis avec eux. Je vous souhaite longue vie. (Applaudissements, coups de sifflets et
battements de tambour)
5
20.2 Texte original en kinyarwanda
IJAMBO PEREZIDA YUVENALI HABYARIMANA YAVUGIYE MURI MITINGI YA MRND
YABEREYE MU RUHENGERI
KU ITARIKI YA 15 UGUSHYINGO 1992
(KV00-0392E: 07min 44 sec – 17 min 44 sec)
Ndakeka ko hasigaye gusa ibyo gushima n’ibyo gusezera. Nkaba mpagurukijwe no kugira ngo
mbashimire mwese uko mwaje kwizihiza ibirori uyu munsi (… inaudible) Bajyaga bambwira bati
kuba rwose utajya muri mitingi ya MRND ngo wirebere, bati ni umunsi mukuru. (amashyi,
amafirimbi n’ingoma). None nabyiboneye koko. Icyakora njye sindatangira kujya muri mitingi, uyu
munsi gusa nuko nanze guca ku rugo.
Birasanzwe (amashyi, amafirimbi n’ingoma), birasanzwe, muzi ko ntuye hirya ahangaha, abana
baravuze bati turashaka kujya kuramutsa nyogokuru, ngeze hano mbona hateraniye abantu none (…
inaudible), ubundi mu kinyarwanda birasanzwe, iyo ugeze ku rugo ugasanga hari abantu, kenshi baba
bateretse, ntiwagenda… (inaudible). (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Icyakora ninjiye rero, ninjira numvise ikintu, numvise noneho impamvu ba bandi batinya amatora.
(amashyi, amafirimbi n’ingoma) Ngo baratsinze, ngo baratsinze, ngo ariko ntibashaka amatora.
(amashyi, amafirimbi n’ingoma). Nyumvira! Icyakora numvise impamvu badashaka amatora koko.
Maze rero amagambo yanjye ni ayo gushima, nkabanza gushima abashinzwe ishyaka hano mu
Ruhengeri, ngashimira Dogiteri Bizimungu uhagarariye ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira
abamufasha muri Bureau politique, ngashimira abamufasha muri Bureau régional, abamufasha muri
Comité préfectoral, nkabashimira namwe mwese, mwebwe mushyigikiye ishyaka rya MRND, ishyaka
ry’amahoro, ishyaka ry’ubumwe, ishyaka rishyigikiye amajyambere. (amashyi, amafirimbi n’ingoma)
None rero, ndasaba abayobozi b’ishyaka ryacu mu maperefegitura yose ko bakwegera abaselire bo
hasi, ko bakwegera abarwanashyaka bacu bo hasi, bakaganira nabo, ko bakwegera abahinzi borozi.
Nkunda kuvuga ko igiti atari amashami gusa, ahubwo icya ngombwa ku giti ni imizi ihamye, igaburira
icyo giti. (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Kandi rero iyo mizi ni abahinzi borozi. Mubegere muganire nabo, mwumve uko bahumeka; mubegere
mwumve ingorane bafite; mubegere igihe bishimye, mubegere igihe bafite ibyago, ni bwo ishyaka
ryacu rizarushaho gukomera. Nkaba nsabye rero abayobozi mu nzego zose kwegera rwose abahinzi
borozi bagakorana nabo. Abahinzi borozi ni bo shyaka ryacu, nibo Barwanashyaka bacu.
Amagambo nakongera kuvuga uyu munsi ni ukubasaba mwese, barwanashyaka ba MRND ko
mwashyigikira umutekano. Ndasaba abanyarwanda bose ko bashyigikira umutekano. Umutekano
uhangayikishije Abanyarwanda bose muri iki gihe. Ndabasaba rwose ko MRND ishyigikiye amahoro
yakwerekana ko ishyigikiye umutekano. Ndasaba ariko n’abagomba gutahura abagizi ba nabi ko
batakwihisha inyuma y’ibigambo ngo ni Interahamwe, ngo ni MRND, n’abandi bose bashaka
kubigerekaho. Nibashake abo bantu koko. Nibo bafite ba OPJ, nibo bafite ba Substituts; nk’uko
byavuzwe nibo bashinzwe iperereza. Nibashake abo bantu. Koko, bararebye basanga imvururu ziba
muri Gitarama, basanga ari Interahamwe koko? (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Bararebye mu
Bugesera, abantu barafunzwe, barafungurwa, ngo anketi zarabaye! Izo anketi zibahe? Nibazishyire
hanze zigaragare. (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Abafunzwe ku Kibuye basanze harimo
Interahamwe? Ariko barakomeza ngo turi muri anketi, turakora anketi, turakora anketi ; izo anketi ni
bazigaragaze.
Niba batazigaragaje ni ukuyobya uburari. Ubwo ni uko basanze harimo abo bashaka kurengera.
(amashyi, amafirimbi n’ingoma ). Mbese ni nka wa mushimusi w’inka : ngo abashimusi b’inka bagiye
6
kwiba ninjoro maze bagenda bakoma ku myugariro, nyir’inka arabyuka arabatesha, abirukaho,
abaturanyi baramutabara. Ba bajura babonye bagiye kubafata bari ku musozi, bafata ikibuye
bagihirika mu masaka, noneho bakoma akamo ngo ngabo nimubakurikire, ngo ngabo ngabo ! Abaje
gutabara bakurikira cya kibuye, naho abajura bikinze ku nsina basigaye mu mpinga. Ni aho bashaka
kutujyana. Izo anketi nibazigaragaze turebe abagome abo aribo, turebe abica abantu muri Nyabikenke,
turebe abashenye amazu muri Kibuye, turebe abateze za mines muri Cyangugu. Se ko bafashwe
bakabyivugira, aho bava n’amashyaka barimo, ibyo barabihishira iki ? (amashyi, amafirimbi
n’ingoma)
.......... Ko bariya bana bari muri biriya bigo by’impunzi, biriya bigo by’abavuye mu byabo, bariya
bana cyane cyane b’imfubyi, ko twabafasha. Ndiyemeza ko buri munyarwanda wumva wishoboye,
afashe umwana akamurera, kugeza igihe intambara izarangirira, ndakeka ko abo bana batakomeza
kunyagirirwa hanze. Ubungubu murabona ko ari igihe cy’imvura, ko batakomeza kunyagirirwa hanze.
Ndabasaba rero Banyaruhengeri, ndabasaba Banyarwanda mwese, mu ma perefegitura hirya no hino,
ko buri wese yareba umwana yafasha, uwishoboye na none, akamurera kugeza igihe intambara
izarangirira.
Numvise ikiganiro batugejejeho ejobundi bavuga ukuntu abana bari muri ibyo bigo, biga amashuri
muri primaire, badafite n’aho bicara, badafite ikaye yo kwandikamo. Birababaje, dukomeze tubafashe.
Njyewe ubwanjye nkaba nsabye perefe wo mu Ruhengeri, nkaba nsabye perefe w’i Byumba, ko
yabarura abana bari muri école primaire biga muri ibyo bigo, nkazabashakira njyewe ubwanjye
amakaye. (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Maze rero amagambo yari ayo gushima, amagambo yari ayo gusezera. Nanze rwose guca ku rugo,
naho ubundi mitingi ntiziratangira, ku giti cyanjye. (amashyi, amafirimbi n’ingoma) . Igihe
zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke koko. (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Niyo
mpamvu nsaba Secrétariat National, niyo mpamvu nsaba Umunyabanga mukuru wacu, kumvikana
n’abacuruzi kugira ngo dushake ibitambaro by’Interahamwe (amashyi, amafirimbi n’ingoma), kuko
Interahamwe iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko.(amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Ziraberwa rwose ugasanga..., nibashake rero. Barambwiye ngo icyo gitambaro cyahenda, ariko
nticyahenda kurusha indi myenda tugura. Nibashake ibitambaro by’Interahamwe zambare, zigaragare.
(amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Amagambo yanjye ni ayo, ni ayo kubashimira mwese, kubashimira ukuntu mwanyakiriye,
kubashimira ukuntu mwateguye iminsi mikuru yose, ibirori byose twabonye, amagambo yose
yavuzwe; gushimira abashinzwe ishyaka MRND hano mu Ruhengeri, gushimira abarwanashyaka ba
MRND hano mvuga nti mukomere, icyangombwa ni ugutsinda amatora kandi tuzayatsinda kuko
muhagaze neza hirya no hino mu ma perefegitura .(amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Igihe rero nikigera, nzabatumaho mwese, nzabwira Interahamwe nti tujyane. Barambwiye ngo wowe
n’ujya kwiyamamaza ngo uzajyana abasirikare bawe ngo kugira ngo abe ari bo bakwamamaza;
nibanyamamaza hari icyo se? (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Ariko nzi ko abazanyamamaza cyane
ari Interahamwe kuko turi kumwe. Murakarama. (amashyi, amafirimbi n’ingoma)
(KV00-0392F: 17min 17 sec – 23 min 48 sec)
....... mu masaka, noneho bakoma akamo ngo ngabo nimubakurikire ; ngo ngabo ngabo ! (amashyi,
amafirimbi n’ingoma). Abaje gutabara bakurikira cya kibuye. (amashyi, amafirimbi n’ingoma) Naho
abajura bikinze ku nsina basigaye mu mpinga. Ni aho bashaka kutujyana. Izo nketi nibazigaragaze
turebe abagome abo aribo, turebe abica abantu muri Nyabikenke, turebe abashenye amazu muri
Kibuye, turebe abateze za mines muri Cyangugu. Se ko bafashwe bakabyivugira, aho bava
7
n’amashyaka barimo, ibyo barabihishira iki ? (amashyi, amafirimbi n’ingoma)2 Dushyigikire rero
umutekano; abashinzwe iperereza barikore, abashinzwe guhana bahane, inkiko zikore, nibwo amahoro
azagaruka mu Rwanda.
Twumvise abahagarariye abavuye mu byabo ukuntu baruha ; kandi njye narabasuye ndabizi jyewe
ubwanjye. Turashaka rwose ko amahoro yagaruka mu Rwanda.
Niyo mpamvu dushyigikiye iriya imishyikirano ibera Arusha. Birirwa bavuga ngo MRND
ntishyigikiye imishyikirano. Yabyerekana ite kugira ngo yerekane ko ishyikiye rwose imishyikirano ?
Njyewe mu izina rya MRND, mvuga ko MRND ishyigikiye imishyikirano. Nanjye ubwanjye
ndayishyigikiye (amashyi, amafirimbi n’ingoma) kugira ngo izatugeze...izatugeze ku mahoro koko.
Ariko amahoro si impapuro, amahoro ni ku mutima wawe. Amahoro azaza ari uko Abanyarwanda
bumvise koko ko uwagiye kubavugira Arusha yabavugiye ibyo bashaka, ko atavugiye ishyaka iri n’iri.
Ko yavuze ahubwo ibyo bumvikanyeho muri Guverinoma. Nicyo tumusaba. Ntagende afindafinda
ibintu ngo yazanye urupapuro ngo ubwo azanye amahoro. Amahoro se ni urupapuro? (amashyi,
amafirimbi n’ingoma). Turasaba abajya Arusha kugenda bahagarariye Abanyarwanda, turasaba abajya
Arusha kugenda bavuga ibyo Guvernoma yumvikanyeho, kugenda bavuga ibyo abaminisitiri
bumvikanyeho mu nama yabo.
Naho abakuwe mu byabo n’intambara, ndasaba abanyarwanda ko bakomeza kubafasha,
bakabashyigikira. Njye ndifuza rwose, icyo gitekerezo cyaratanzwe kandi ni MRND yagitanze,
ndagira ngo mugishyigikire kandi mugishyire mu bikorwa.
Ko bariya bana bari muri biriya bigo by’impunzi, biriya bigo by’abavuye mu byabo, bariya bana
cyane cyane b’imfubyi, ko twabafasha. Ndiyemeza ko buri munyarwanda wumva wishoboye, afashe
umwana akamurera, kugeza igihe intambara izarangirira, ndakeka ko abo bana batakomeza
kunyagirirwa hanze. Ubungubu murabona ko ari igihe cy’imvura, ko batakomeza kunyagirirwa hanze.
Ndabasaba rero Banyaruhengeri, ndasaba Abanyarwanda mwese, mu maperefegitura hirya no hino, ko
buri wese yareba umwana yafata, uwishoboye na none, akamurera kugeza igihe intambara
izarangirira.
Numvise ikiganiro batugejejeho ejobundi bavuga ukuntu abana bari muri ibyo bigo, biga amashuri
muri primaire, badafite n’aho bicara, badafite ikaye yo kwandikamo. Birababaje, dukomeze tubafashe.
Njyewe ubwanjye nkaba nsabye perefe wo mu Ruhengeri, nkaba nsabye perefe w’i Byumba, ko
yabarura abana bari muri école primaire biga muri ibyo bigo, nkazabashakira njyewe ubwanjye
amakaye. (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Maze rero amagambo yari ayo gushima, amagambo yari ayo gusezera. Nanze rwose guca ku rugo,
naho ubundi mitingi ntiziratangira, ku giti cyanjye (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Igihe
zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke koko. (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Niyo
mpamvu nsaba Secrétariat National, niyo mpamvu nsaba Umunyabanga mukuru wacu, kumvikana
n’abacuruzi kugira ngo dushake ibitambaro by’Interahamwe (amashyi, amafirimbi n’ingoma), kuko
Interahamwe iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko.(amashyi). Ziraberwa rose ugasanga...,
nibashake rero. Barambwiye ngo icyo gitambaro cyahenda, ariko nticyahenda kurusha indi myenda
tugura. Nibashake ibitambaro by’Interahamwe zambare, zigaragare. (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
Amagambo yanjye ni ayo, ni ayo kubashimira mwese, kubashimira ukuntu mwanyakiriye,
kubashimira ukuntu mwateguye iminsi mikuru yose, ibirori byose twabonye, amagambo yose
yavuzwe; gushimira abashinzwe ishyaka MRND hano mu Ruhengeri, gushimira abarwanashyaka ba
MRND hano mvuga nti mukomere, icyangombwa ni ugutsinda amatora kandi tuzayatsinda kuko
muhagaze neza hirya no hino mu ma perefegitura (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
2
Le texte en gras se retrouve aussi sur la Video KV00-0392E.
8
Igihe rero nikigera, nzabatumaho mwese, nzabwira Interahamwe nti tujyane. Barambwiye ngo wowe
n’ujya kwiyamamaza uzajyana abasirikare bawe ngo kugira ngo abe ari bo bakwamamaza;
nibanyamamaza hari icyo se? (amashyi, amafirimbi n’ingoma). Ariko nzi ko abazanyamamaza cyane
ari Interahamwe kuko turi kumwe. Murakarama. (amashyi, amafirimbi n’ingoma).
9